UNTUMYE IKI? (Tumiza icyo ari cyo cyose uzi ko cyaboneka)
Watumiza cyangwa ugakorerwa icyo ari cyo cyose wifashishije ubu buryo bwo kudutuma. Ni wowe ubwawe gena igiciro ukurikije ibiri ku isoko uwo munsi cyangwa ikiguzi cy’umurimo ushaka ko bakora, nk’uko bisanzwe bigenda iyo ushaka ko undi aguha service. Mu gihe ushidikanya ku giciro, banza untelefone cyangwa unyandikire kuri whatsapp ukoresheje 0788352361 nkubarize.
Utanga ayo turi bugure ibyo udutumye, ayo kubitegera, na Komisiyo y’ako kazi tuba twakoze nk’uko bigenda iyo utumye umuntu.
Mu gihe ugikeneye kugura, mbere y’uko umaze gukanda “Emeza“, kanda ahanditse “Gura n’ibindi”
Shipping Policy
Ubazwa iki gicuruzwa ni na we ufite inshingano yo kukigeza ku wagitumije.
Indangagaciro zikurikira zigomba kuranga ugeza igicuruzwa ku wagitumije:Â
- Gusobanukirwa: Ni ngombwa kumenya neza icyo umukiriya yifuza byaba ngombwa ukamusobanuza kugira ngo utamuha ibyo atasabye.
- Kunyaruka: Igihe umaze kubona komande, hita ushakira umuguzi ibyo yatumije utazaririye.
- Gutoranya: Ni ngombwa guha umuguzi ibicuruzwa by'indobanure kandi byuje ubuziranenge.
- Ubunyangamugayo: Amafaranga umuguzi atanga agomba gukoreshwa neza kugira ngo ibyo yishyuriye bihuze agaciro n'igiciro cyabyo.
Iyo amenyeshejwe ko hari komande imureba
- Gushaka igicuruzwa.
- Kwishyurira icyo gicuruzwa no gusaba inyemezabuguzi mu izina ry'umukiriya.
- Gutwara icyo gicuruzwa cyangwa kucyoherereza umukiriya.
- Gusaba umukiriya kuzuza fomu y'uko yabonye icyo gicuruzwa.
Refund Policy
Mu gihe bigaragaye ko habayeho kwibeshya uko ari ko kose umukiriya agahabwa igicuruzwa kidahuje n'icyo yishyuriye, ni ngombwa ko aguranirwa byaba bidashoboka akishyurwa amafaranga yatanze nta kindi asabwe.
Icyakora amafaranga arenga ku yo yari yatanze agura icyo gicuruzwa ni umukiriya uyishingira.
Cancellation / Return / Exchange Policy
Mu gihe bibaye ngombwa ko komande umukiriya yakoze iseswa, asubizwa amafaranga ye.
General Inquiries
There are no inquiries yet.