Umwuga| Umurimo: Guhaha no kugemura

Umwembe

Umwembe ni urubuto ruryoha kandi rurimo intungamubiri nyinshi nk’izi zikurikira:

  • Vitamine A, B1, B2, B6, B12, C, E
  • Imyunyu ngugu nka Calcium, Magnesium, Phosphore, Fer,
  • Izindi ntungamubiri nka fibres, folates, niacine,…

Akamaro k’umwembe

  • Gutunganya uruhu. kubera vitamine A, umwembe ufasha umubiri gutunganya uruhu rugahehera kandi ukarurinda indwara zinyuranye. ni byiza kandi kongera incuro urya umwembe mu gihe ufite izo ndwara zo ku ruhu nk’ibishishi, umwera, iminkanyari,…
  • Gufata neza imboni y’ijisho. Vitamine A iyo iri hamwe na za vitamine C na E bituma ubushobozi umuntu afite bwo kubona neza bwiyongera. Kurya imyembe byongera ubwo bushobozi ndetse bigafasha mu guhangana n’izindi ndwara z’amaso.
  • Gufata neza imijyana y’amaraso. Vitamine zo mu mwembe A, c, na E zizwi nka antioxydants ni ukuvuga ko zibuza ingirabuzima fatizo kwibasirwa n’ibitotsi bita radicaux libres, kandi zikarwanya ibinure bibi bya cholestérol bifunga iyo miyoboro y’amaraso, bityo bigafasha abafite umuvuduko w’amaraso.
  • Gufasha abafite diyabete. Kurya umwembe bifasha mu kurwanya ingorane z’itembera ry’amaraso rifitanye isano na diyabete.

Tumiza

Komeza usome Umwembe

Pome

Tumiza POME

Komeza usome Pome

Imineke

Umuneke ni urubuto rw’ingirakamaro kubera intungamubiri z’ingenzi zirimo:

  • Za calories
  • Magnesium
  • Potassium
  • Ubusapfu (fibres)
  • Vitamine B6
  • Vitamine C
  • Cuivre
  • Manganèse
  • Fer
  • Amasukari (glucides)

Akamaro k’umuneke

  • Kurwanya ubwivumbure bw’umubiri (allergies) kubera acides aminés zirimo
  • Fer iri mu muneke ifasha umubiri mu gutunganya hémoglobine bityo ikarinda imburamaraso (anémie)
  • Guha umubiri imbaraga zikeneweku munsi iyo ufashwe kare mu gitondo
  • Kurwanya igomera no kugugararirwa (constipation) kubera pectine irimo
  • Gufasha amara gukora neza kuko woroshye igogora
  • Koroshya ibibazo by’impyiko kubera carbohydrates nyinshi na proteines nkeya
  • Kurinda umutima kubera potassium iri mu muneke

Tumiza

Komeza usome Imineke