Umwembe

Umwembe ni urubuto ruryoha kandi rurimo intungamubiri nyinshi nk’izi zikurikira:

  • Vitamine A, B1, B2, B6, B12, C, E
  • Imyunyu ngugu nka Calcium, Magnesium, Phosphore, Fer,
  • Izindi ntungamubiri nka fibres, folates, niacine,…

Akamaro k’umwembe

  • Gutunganya uruhu. kubera vitamine A, umwembe ufasha umubiri gutunganya uruhu rugahehera kandi ukarurinda indwara zinyuranye. ni byiza kandi kongera incuro urya umwembe mu gihe ufite izo ndwara zo ku ruhu nk’ibishishi, umwera, iminkanyari,…
  • Gufata neza imboni y’ijisho. Vitamine A iyo iri hamwe na za vitamine C na E bituma ubushobozi umuntu afite bwo kubona neza bwiyongera. Kurya imyembe byongera ubwo bushobozi ndetse bigafasha mu guhangana n’izindi ndwara z’amaso.
  • Gufata neza imijyana y’amaraso. Vitamine zo mu mwembe A, c, na E zizwi nka antioxydants ni ukuvuga ko zibuza ingirabuzima fatizo kwibasirwa n’ibitotsi bita radicaux libres, kandi zikarwanya ibinure bibi bya cholestérol bifunga iyo miyoboro y’amaraso, bityo bigafasha abafite umuvuduko w’amaraso.
  • Gufasha abafite diyabete. Kurya umwembe bifasha mu kurwanya ingorane z’itembera ry’amaraso rifitanye isano na diyabete.

Tumiza

This store is now closed!
  Private Message

Ibisobanuro

Iyo udutumye imyembe, dore ibyo twibandaho

  • Uko igaragara: Duhitamo imyembe isa neza idafite utudomagure cyangwa ibimenyetso  byo kubora
  • Gukandika: Duhitamo imyembe ikandika buhoro
  • Impumuro: Ni ikimenyetso cy’uko ihishije neza
  • Uburemere: Duhitamo imyembe ifite uburemere buringaniye n’ingano yayo, ni yo iba irimo umutobe uhagije
  • Ubwoko: Dukurikiza ubwo badutumye.

Uko tuyitwara:

  • Tuyipfunyika ku buryo itaza kwitsindagira bityo ikaba yakwangirika
  • Dukora ku buryo itagenda icubangana cyangwa ihirima mu cyo tuyitwayemo
  • Twirinda kuyitwara mu bushyuhe bushobora kuyangiza.

Yibike neza:

  • Yibike ahantu hafutse kandi humutse, wirinde ko urumuri rw’izuba ruyigeraho
  • Muri firigo: Niba ushaka kuyibika igihe, wayishyira muri firigo mu kabac kagenewe imboga, kugeza hagati y’iminsi 3 n’5.
  • Niba udateganya kuyikoresha vuba, ushobora kuyikatakata ukayibika muri congelateur  mu buryo bwabigenewe.

Icyitonderwa:

Mu gihe wiyemeje kugura imyembe idahishije, irinde kuyirya itarahisha kuko igira ikinyabutabire cya latex gishobora gukereta mu kanwa no mu muhogo cyangwa ikagutera ubwinyo.

Apollinaire
Latest posts by Apollinaire (see all)
    0 out of 5
    apollo6810@gmail.com
    +250788524432
    No more offers for this product!

    Shipping Policy

    Ubazwa iki gicuruzwa ni na we ufite inshingano yo kukigeza ku wagitumije.

    Indangagaciro zikurikira zigomba kuranga ugeza igicuruzwa ku wagitumije: 

    1. Gusobanukirwa: Ni ngombwa kumenya neza icyo umukiriya yifuza byaba ngombwa ukamusobanuza kugira ngo utamuha ibyo atasabye.
    2. Kunyaruka: Igihe umaze kubona komande, hita ushakira umuguzi ibyo yatumije utazaririye.
    3. Gutoranya: Ni ngombwa guha umuguzi ibicuruzwa by'indobanure kandi byuje ubuziranenge.
    4. Ubunyangamugayo: Amafaranga umuguzi atanga agomba gukoreshwa neza kugira ngo ibyo yishyuriye bihuze agaciro n'igiciro cyabyo.

    Iyo amenyeshejwe ko hari komande imureba

    1. Gushaka igicuruzwa.
    2. Kwishyurira icyo gicuruzwa no gusaba inyemezabuguzi mu izina ry'umukiriya.
    3. Gutwara icyo gicuruzwa cyangwa kucyoherereza umukiriya.
    4. Gusaba umukiriya kuzuza fomu y'uko yabonye icyo gicuruzwa.

    Refund Policy

    Mu gihe bigaragaye ko habayeho kwibeshya uko ari ko kose umukiriya agahabwa igicuruzwa kidahuje n'icyo yishyuriye, ni ngombwa ko aguranirwa byaba bidashoboka akishyurwa amafaranga yatanze nta kindi asabwe.

    Icyakora amafaranga arenga ku yo yari yatanze agura icyo gicuruzwa ni umukiriya uyishingira.

    Cancellation / Return / Exchange Policy

    Mu gihe bibaye ngombwa ko komande umukiriya yakoze iseswa, asubizwa amafaranga ye.

    General Inquiries

    There are no inquiries yet.