Isantere| Karitsiye: Nyarugenge
Tumiza Seleri
Kubera akamaro mbonezamirire no kuba ari imwe mu ndyoshyandyo z’ingenzi, dutume seleri.
Niba hari amafoto, videwo, inyandiko n’ibindi byatuma uwo utumye arushaho gusobanukirwa, byohereze ukoresheje iyi upload:
Tumiza Burokori
Kubera akamaro mbonezamirire k’imboga za burokori, dutume tuzikuzanire
Niba hari amafoto, videwo cyangwa inyandiko wakohereza kugira ngo uwo utumye arusheho gusobanukirwa, koresha iyi upload:
Tumiza Amavuta atekeshwa
Bitewe n’ayo usanzwe ukoresha cyangwa ayo ushaka, dutume tuyakugezeho.
Niba hari ifoto, videwo cyangwa inyandiko yihariye ushaka kutwoherereza kugira ngo turusheho gusobanukirwa, koresha iyi upload:
Tumiza AMAZI
Tumiza amazi y’ingeri zose bitewe n’ayo ukunda, mu bipimo ushaka.
Niba hari amakuru y’inyongera waha uwo utumye (ifoto, inyandiko, video,…) kugira ngo arusheho gusobanukirwa, koresha iyi upload:
Umwembe ni urubuto ruryoha kandi rurimo intungamubiri nyinshi nk’izi zikurikira:
- Vitamine A, B1, B2, B6, B12, C, E
- Imyunyu ngugu nka Calcium, Magnesium, Phosphore, Fer,
- Izindi ntungamubiri nka fibres, folates, niacine,…
Akamaro k’umwembe
- Gutunganya uruhu. kubera vitamine A, umwembe ufasha umubiri gutunganya uruhu rugahehera kandi ukarurinda indwara zinyuranye. ni byiza kandi kongera incuro urya umwembe mu gihe ufite izo ndwara zo ku ruhu nk’ibishishi, umwera, iminkanyari,…
- Gufata neza imboni y’ijisho. Vitamine A iyo iri hamwe na za vitamine C na E bituma ubushobozi umuntu afite bwo kubona neza bwiyongera. Kurya imyembe byongera ubwo bushobozi ndetse bigafasha mu guhangana n’izindi ndwara z’amaso.
- Gufata neza imijyana y’amaraso. Vitamine zo mu mwembe A, c, na E zizwi nka antioxydants ni ukuvuga ko zibuza ingirabuzima fatizo kwibasirwa n’ibitotsi bita radicaux libres, kandi zikarwanya ibinure bibi bya cholestérol bifunga iyo miyoboro y’amaraso, bityo bigafasha abafite umuvuduko w’amaraso.
- Gufasha abafite diyabete. Kurya umwembe bifasha mu kurwanya ingorane z’itembera ry’amaraso rifitanye isano na diyabete.
Tumiza
Umuneke ni urubuto rw’ingirakamaro kubera intungamubiri z’ingenzi zirimo:
- Za calories
- Magnesium
- Potassium
- Ubusapfu (fibres)
- Vitamine B6
- Vitamine C
- Cuivre
- Manganèse
- Fer
- Amasukari (glucides)
- …
Akamaro k’umuneke
- Kurwanya ubwivumbure bw’umubiri (allergies) kubera acides aminés zirimo
- Fer iri mu muneke ifasha umubiri mu gutunganya hémoglobine bityo ikarinda imburamaraso (anémie)
- Guha umubiri imbaraga zikeneweku munsi iyo ufashwe kare mu gitondo
- Kurwanya igomera no kugugararirwa (constipation) kubera pectine irimo
- Gufasha amara gukora neza kuko woroshye igogora
- Koroshya ibibazo by’impyiko kubera carbohydrates nyinshi na proteines nkeya
- Kurinda umutima kubera potassium iri mu muneke