Terms & Conditions

Amabwiriza y’imikoreshereze y’urubuga ifatizo.com

Ikaze ku ifatizo.com (urubuga rwacu), ruhuza admin w’urubuga rwacu (nyir’urubuga), ababyaza inyungu ku rubuga rwacu (ubyaza inyungu-ababyaza inyungu) n’abahabwa ibicuruzwa na za serivisi (umuguzi-abaguzi) hakoreshejwe urubuga https://www.ifatizo.com. Ukoresha urubuga rwacu aba yiyemeje kubahiriza no kugengwa n’amabwiriza akurikira. Nyamuneka soma aya mabwiriza y’imikoreshereze (aya mabwiriza) witonze mbere yo gukoresha urubuga rwacu.

1. Kwemera aya mabwiriza
Mu gihe winjiye cyangwa ukoresheje ifatizo.com, wemera kugengwa n’aya mabwiriza. Niba utemeranya n’igice icyo ari cyo cyose cy’aya mabwiriza, ntushobora gukoresha urubuga rwacu.

2. Ababyaza inyungu ku rubuga rwacu n’abaguzi
Ababyaza inyungu bafite inshingano zo kugaragaza neza ibicuruzwa byabo no gutanga amakuru y’ukuri ku bicuruzwa byabo. Abaguzi bafite inshingano zo gutanga amakuru y’ukuri y’aho ibicuruzwa baguze bigezwa n’uburyo bukoreshwa, no kwishyura ibicuruzwa na serivisi baguze hakurikijwe uburyo buteganyijwe ku rubuga rwacu.

3. Kugaragaza ibicuruzwa na serivisi ku rubuga
Ababyaza inyungu bashobora kugaragaza ibicuruzwa byabo ku buntu ku rubuga rwacu. Ariko, ifatizo.com ifite uburenganzira bwo kuvanaho ibicuruzwa bitubahirije amategeko n’amabwiriza cyangwa bibonwa ko bidakwiriye.

4. Imikoranire y’ababyaza inyungu n’abaguzi
Urubuga rwacu rutanga uburyo buhuza ubyaza inyungu n’umuguzi binyuze mu buryo bw’ibiganiro, inyandiko, n’ibibazo-ibisubizo. Ababyaza inyungu n’abaguzi bategerejweho kwitabira itumanaho ryiyubashye kandi ry’umwuga. Uburyo ubwo ari bwo bwose bwo gutoteza, ivangura, cyangwa imyitwarire idakwiye ntibuzihanganirwa. Konti bigaragayeho irasibwa kandi n’indi myanzuro ijyanye n’amategeko igafatirwa nyiri iyo konti.

5. Kwishyura no gucuruza
Kwishyura ibicuruzwa byose ku rubuga rwacu bigomba gukorwa neza binyuze ku buryo bwashyizweho bwo kwishyura. Ababyaza inyungu bafite inshingano zo gushyiraho ibiciro byabo, kugena uburyo bwo kugeza ku baguzi ibicuruzwa bishyuriye, gusubirana ibicuruzwa no gusubiza amafaranga mu gihe umuguzi asanze ibyo yahawe atari byo yishyuriye.

6. Uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge
Ibiri ku rubuga rwacu, harimo ariko bitagarukiye gusa ku birango, amashusho, inyandiko, n’ibindi, ni umutungo w’urubuga rwacu cyangwa ababyaza inyungu barwo. Ntushobora gukoreshwa, kubyazwa inyungu zindi, cyangwa gukwirakwizwa utabiherewe uburenganzira.

7. Politiki y’ibanga
Dufatana uburemere ubuzima bwawe bwite. Nyamuneka suzuma Politiki Y’ibanga kugirango wumve uko dukusanya, dukoresha, kandi turinda amakuru yawe bwite.

8. Gusesa imikoranire
Nyir’urubuga afite uburenganzira bwo guhagarika konti cyangwa guhagarika kwinjira ku rubuga rwacu uwo ari we wese umwanya uwariwo wose, nta nteguza, ku bw’impamvu.

9. Guhindura aya mabwiriza
Dufite uburenganzira bwo kuvugurura cyangwa guhindura aya mabwiriza igihe icyo aricyo cyose. Ni inshingano z’abakoresha urubuga rwacu kugenzura aya mabwiriza buri gihe kugira ngo bamenye ibyahindutse.

Ukoresheje ifatizo.com, wemera aya mabwiriza. Niba ufite ikibazo cyangwa ibibazo, twandikire kuri ifatizo21@gmail.com.

Biherutse kuvugururwa: 1/1/2024