Tugaragaza videwo zisobanura ibicuruzwa byawe. Tuhashyira videwo tuba twakoze ivanywe mu makuru ya business yawe waduhaye. Ni videwo ishingiye ku nyandiko, amafoto, amajwi, videwo wowe wifatiye kandi utigeze usohora, ku buryo bitateza urubanza rwa Copyright. Videwo zikorewe hano zijya kuri Channel y’uru rubuga yitwa “Ifatizo Videos“, zikagaragara no ku zindi mbuga nkoranyambaga twe nawe, incuti zawe n’izacu tubigizemo uruhare.
Tegura Videwo
Ibicuruzwa, Ibitekerezo, Amakuru, Ibihangano, Ibyiyumvo, ….
Inyandiko, amajwi, amafoto, …
Ku ifatizo, duhuriza hamwe ibyo byose uduhaye muri videwo imenyesha, yamamaza, isobanura, iruhura,… ijyanye n’igikorwa cyawe kibyara inyungu washyize ku Ifatizo, cyangwa ahandi. Tuyishyira kuri Channel yacu “Ifatizo Videos”, no ku mbuga nkoranyambaga zikunzwe kugira ngo bisakazwe kugeza aho ushaka hose.