Amanota ku Ifatizo

Ni iki?

Ni amanota nk’uko uyazi mu ishuri, itandukaniro ni uko aya yo afite agaciro ko kugurwamo ibicuruzwa nk’amafaranga.

Kuki?

Kubera umwanya wawe uba wakoresheje ku rubuga rwacu n’ibikorwa by’indashyikirwa uba wahakoreye. Ukwiriye guhembwa.

Bisaba iki?

Si kinini, iyo winjira ku rubuga buri munsi, ugashyiraho ibitekerezo, ukarushishikariza abandi, ukagura ugacuruza, amanota arizana. Ugenda umenyeshwa ayo ugejejeho.

Agaciro k’amanota

Iyi serivise ni yo dukoresha amanota kugeza ubu, ariko n’izindi ziraje.

Iyo ufite igiteranyo cy’amanota y’Ubwitabire n’ay’Ibitekerezo gihwanye cyangwa kiruta 500 muri uko kwezi, ushobora kwimurira amanota ayo ari yo yose y’Ibicuruzwa ufite kuri Konti yitwa Ubwasisi, ukayakoresha ugura ibicuruzwa aho gukoresha amafaranga.

Nanone ibi biguhesha uburyo bwo kongera konti y’Ubwasisi ugura amanota ateganyijwe ku Ifatizo.

IMURIRA AMANOTA KURI KONTI Y’UBWASISI

GURA AMANOTA FATIZO